2 Kings 14:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora ntiyicisha abana babo akurikije ibyanditswe mu Mategeko y'igitabo cya Musa, aho Uhoraho avuga ati: “Ababyeyi ntibakicwe baryozwa ibyaha by'abana babo, kandi n'abana ntibakicwe baryozwa ibyaha by'ababyeyi. Ahubwo uwakoze icyaha cyo kumwicisha abe ari we wenyine wicwa.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko abana babo ntiyabishe, nk’uko byari byanditswe mu gitabo cy’Amategeko ya Musa, aho Uhoraho yatanze itegeko ngo «Ababyeyi ntibazahorwa abana babo, n’abana ntibazahorwa ababyeyi babo; buri wese azicwa azira icyaha yakoze ku giti cye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko abana b'abo bicanyi ntiyabica nk'uko byanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose, uko Uwiteka yategetse ngo “Ba se w'abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, ngo ahubwo umuntu wese azahōrwe icye cyaha.”