2 Kings 14:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amasiya amarira ku icumu Abedomu ibihumbi icumi mu kibaya cy'Umunyu, atera umudugudu wa Sela arawigarurira. Kuva ubwo witwa Yokitēli kugeza na n'ubu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amasiya ni we wiciye mu kibaya cy’Umunyu Abanyedomu ibihumbi cumi, ni na we kandi wagabye igitero mu mugi wa Sela arawutsinda, awita izina rya Yokiteli, ari na ryo rikivugwa kugeza na n’ubu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye yica mu Bedomu abantu inzovu imwe abatsinda mu kibaya cy'umunyu, atera i Sela arahatsinda, ahahimba Yokitēli na bugingo n'ubu.