2 Kings 14:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yehowasi umwami wa Isiraheli atuma kuri Amasiya umwami w'u Buyuda ati: “Igihe kimwe igitovu cyo ku bisi bya Libani cyatumye ku giti cy'isederi cy'aho i Libani kiti: ‘Ndagusaba umugeni w'umuhungu wanjye.’ Bukeye inyamaswa inyura kuri icyo gitovu irakiribata.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yowasi, umwami wa Israheli na we atuma kuri Amasiya, umwami wa Yuda, agira ati «Igitovu cy’i Libani cyatumye ku giti cya sederi cy’i Libani ngo ’Shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’ Ariko inyamaswa yo mu ishyamba ry’i Libani iribata icyo gitovu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yehowasi umwami w'Abisirayeli atuma kuri Amasiya umwami w'Abayuda ati “Igitovu cy'i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w'i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe.’ Bukeye inyamaswa yo mu kibira cy'i Lebanoni iragikandagira.