2 Kings 15:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Menahemu mwene Gadi ava i Tirusa yigira i Samariya, atera Shalumu mwene Yabeshi aramwica aba ari we umusimbura ku ngoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwitwa Menahemu mwene Gadi ava i Tirisa ajya i Samariya; atera Shalumi mwene Yabeshi aramwica, hanyuma yima ingoma mu kigwi cye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma Menahemu mwene Gadi ava i Tirusa arazamuka ajya i Samariya, yicirayo Shalumu mwene Yabeshi. Amaze kumwica yima mu cyimbo cye.