2 Kings 15:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Menahemu atera umujyi wa Tipusa atsemba abari bawutuye bose, kandi atsemba n'abari batuye hagati y'aho na Tirusa. Uwo mujyi yawuteye awuziza ko wari wanze kumwakira, maze abagore batwite asanzemo arabafomoza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Menahemu atera umugi wa Tapuwa yica abaturage b’aho, kandi atsemba n’abo mu karere ko hagati ya Tirisa na Tapuwa. Yateye uwo mugi kubera ko bari banze kumufungurira amarembo, maze afomoza abagore bose bari batwite.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Menahemu ava i Tirusa atera i Tipusa, ahatsindana n'abari barimo bose n'ibihugu byaho. Icyatumye ahatsinda, ni uko banze kumwugururira amarembo, maze abagore batwite bari barimo bose arabafomoza.