2 Kings 15:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma uwitwaga Peka mwene Remaliya yari yaragize icyegera cye aramugambanira, amwicana na Arugobu na Ariyeha yifatanyije n'Abanyagileyadi mirongo itanu. Babicira i Samariya mu kigo cy'ibwami, bityo Peka asimbura Pekahiya ku ngoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umutware we Peka mwene Remaliyahu aramugomera, amuterera inkota mu munara w’ingoro y’umwami, i Samariya. Nuko Peka, ari kumwe n’abagabo mirongo itanu b’Abagilihadi, yica umwami, maze amuzungura ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Peka mwene Remaliya umutware we aramugomera, amwicana na Arugobu na Ariyeha i Samariya, mu nzu y'igihome yo mu rugo rw'ibwami. Yari kumwe n'Abanyagaleyadi mirongo itanu, nuko amaze kumwica yima mu cyimbo cye.