2 Kings 15:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho ahana umwami Uziya amuteza indwara z'uruhu zanduza, kuva ubwo kugeza igihe yapfiriye ahabwa akato. Umuhungu we Yotamu wari umuyobozi w'imirimo y'ibwami arimikwa ategeka igihugu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho ahana umwami, amuteza indwara y’ibibembe iramuhitana. Atarapfa bamuhaye akato aba mu nzu ya wenyine. Ubwo umuhungu we Yotamu wari ushinzwe iby’ingoro y’umwami, aba ari we utegeka igihugu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma Uwiteka ateza umwami ibibembe arinda atanga akiri umubembe, akajya arara mu nzu y'akato. Nuko Yotamu umwana we yategekaga mu cyimbo cye, agacira imanza abantu bo mu gihugu.