2 Kings 16:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri icyo gihe umwami Resini wa Siriya ni bwo agaruriye Abedomu umujyi wa Elati, amaze kuwuneshamo Abayuda. Nuko Abedomu baratahuka bawuturamo kugeza na bugingo n'ubu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
(Icyo gihe kandi umwami w’Abanyedomu agarurira Edomu umugi wa Elati; Abayuda arahabirukana maze Abanyedomu baza gutura Elati, ari na ho bakiri kugeza na n’ubu.)
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyo gihe Resini umwami w'i Siriya agarurira Abasiriya Elati, yirukanayo Abayuda maze Abasiriya baza Elati, baturayo na bugingo n'ubu.