2 Kings 16:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahazi aherako yohereza intumwa kwa Tigulati-Pileseri umwami wa Ashūru kumubwira ziti: “Jyewe ndi nk'umwana wawe n'umugaragu wawe. None ngwino unkize umwami wa Siriya n'uwa Isiraheli banteye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akhazi yohereza intumwa kwa Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, kumubwira ziti «Ndi umugaragu wawe n’umwana wawe, zamuka uze unkize umwami w’Abaramu n’uwa Israheli banyugarije!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahazi abibonye atyo, atuma kuri Tigulatipileseri umwami wa Ashuri ati “Ndi umugaragu wawe kandi ndi n'umwana wawe. Zamuka unkize umwami w'i Siriya n'umwami w'Abisirayeli bampagurukiye.”