2 Kings 17:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho abamenesha mu gihugu cyabo bajyanwa ho iminyago muri Ashūru, baherayo na bugingo n'ubu. Bityo Uhoraho asohoza ibyo yatumye abagaragu be bose b'abahanuzi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
bituma Uhoraho abirukana imbere ye, nk’uko yari yarabivugishije abagaragu be bose b’abahanuzi. Abayisraheli bakurwa mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuru, ari na ho bakiri na n’ubu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kugeza ubwo Uwiteka yakuye Abisirayeli imbere ye, nk'uko yabivugiye mu bagaragu be b'abahanuzi bose. Uko ni ko Abisirayeli bakuwe mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuri na bugingo n'ubu.