2 Kings 17:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami wa Ashūru ajyana abantu baturutse i Babiloni n'i Kuta na Awa, n'i Hamati n'i Sefaruvayimu, abatuza mu mijyi yose yo mu ntara ya Samariya bazungura Abisiraheli. Abo bantu batura i Samariya no mu mijyi yayo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami wa Ashuru avana abantu i Babiloni, i Kuta, i Awa, i Hamati n’i Sefariwayimu, abimurira mu migi ya Samariya yahoze ituwe n’Abayisraheli. Abo bantu bigarurira ako karere ka Samariya, batura mu migi yayo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma umwami wa Ashuri yimura abantu i Babuloni n'i Kuta n'i Awa, n'i Hamati n'i Sefaravayimu, abatuza mu midugudu y'i Samariya mu byimbo by'Abisirayeli. Baraza bahindūra i Samariya, baguma mu midugudu yaho.