2 Kings 17:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko iyo nkuru bayimenyesha umwami wa Ashūru bati: “Ba bantu bajyanywe bagatuzwa mu mijyi yo mu ntara ya Samariya, ntibaziAmategeko y'Imana y'icyo gihugu. Ni yo mpamvu intare zabadutsemo zikabica, kuko batazi kwambaza Imana y'icyo gihugu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baza kubwira umwami w’Abanyashuru, bati «Abanyamahanga wimuye ukabatuza mu migi ya Samariya ntibazi uburyo bwo gusenga Imana y’iki gihugu, none iyo Mana yaboherereje intare zibahukamo zirabica, kuko batazi uburyo bwo kubaha Imana y’iki gihugu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni ko kubwira umwami wa Ashuri bati “Ba banyamahanga wimuye ukabatuza mu midugudu y'i Samariya, ntibazi imihango y'Imana y'icyo gihugu. Ni cyo cyatumye ibateza intare, none zirabica kuko batazi imihango y'Imana y'icyo gihugu.”