2 Kings 17:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo umutambyi wari warajyanywe ho umunyago avanywe i Samariya, yaratahutse atura i Beteli, maze yigisha abantu kuramya Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwe mu baherezabitambo bari barakuye i Samariya araza, atura i Beteli, akajya abigisha uko basenga Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko umwe mu batambyi bari barakuwe i Samariya araza, atura i Beteli, abigisha uko bakwiriye kubaha Uwiteka.