2 Kings 17:32 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora bose baramyaga n'Uhoraho, ariko batoranyaga ababonetse bose ho abatambyi b'ahasengerwa, kugira ngo bahatambire ibitambo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubundi kandi ntibibagiwe gusenga Uhoraho, bituma bafata bamwe muri bo babagira abaherezabitambo b’ahirengeye, kugira ngo bajye bahaturira ibitambo mu kigwi cyabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko bubahaga Uwiteka, kandi bamwe muri bo babagiraga abatambyi bo mu ngoro bo kujya babatambira mu ngoro.