2 Kings 17:34 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Na n'ubu abakomoka kuri bo baracyagenza batyo. Ntabwo bayoboka Uhoraho neza kugira ngo bakurikize amateka ye, bubahirize ibyemezo yafashe cyangwa amabwiriza, cyangwa Amategeko yahaye urubyaro rwa Yakobo, ari na we Uhoraho yise Isiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndetse na n’ubu baracyakurikiza iyo migenzo ya kera; ntibatinya Uhoraho, ntibubahiriza amabwiriza, imihango, amateka n’amategeko Uhoraho yari yarahaye bene Yakobo, ari na we Uhoraho yise izina rya Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
N'ubu baracyagenza uko bagenzaga kera, ntibubaha Uwiteka, ntibakurikiza amateka cyangwa imihango cyangwa amategeko Uwiteka yategetse bene Yakobo, uwo yahimbye Isirayeli.