2 Kings 17:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bitinze Hozeya agomera Shalimaneseri, atuma intumwa ku mwami wa Misiri witwaga So, ntiyongera kandi koherereza amaturo umwami wa Ashūru. Uwo mwami wa Ashūru abibonye atyo afata Hozeya amushyira muri gereza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko nyuma, umwami w’Abanyashuru amenya ko Hozeya yamugambaniye; koko rero, Hozeya yari yohereje intumwa i Sayisi, ku mwami wa Misiri, kandi ntiyaha umwami w’Abanyashuru amakoro nk’uko yari asanzwe abigenza buri mwaka. Umwami w’Abanyashuru afata Hozeya aramufunga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko hanyuma umwami wa Ashuri abona ko Hoseya amugambanira, kuko yohereje intumwa ku mwami wa Egiputa witwa So, kandi yari atagiha umwami wa Ashuri amakoro, nk'uko yari asanzwe agenza uko umwaka utashye. Ni cyo cyatumye umwami wa Ashuri amushyira mu nzu y'imbohe, amubohesha iminyururu.