2 Kings 18:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Hezekiya umwami w'u Buyuda atuma ku mwami wa Ashūru wari i Lakishi ati: “Koko nagucumuyeho! None reka kuntera, icyo uzanyaka cyose nzagitanga.” Umwami wa Ashūru aca Hezekiya ibiro ibihumbi icyenda by'ifeza, n'ibindi magana cyenda by'izahabu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hezekiya, umwami wa Yuda, atuma ku mwami w’Abanyashuru wari i Lakishi, ati «Nagucumuyeho. Sigaho kuntera, icyo untegeka cyose ndacyemera.» Umwami w’Abanyashuru aca Hezekiya, umwami wa Yuda, icyiru gihwanye n’amatalenta magana atatu ya feza, n’amatalenta mirongo itatu ya zahabu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Hezekiya umwami w'Abayuda atuma ku mwami wa Ashuri i Lakishi ati “Ndakwisabye ndeka. Nzi ko nagucumuyeho, icyo untegeka ndacyemera.” Nuko umwami wa Ashuri aca Hezekiya umwami w'Abayuda icyiru cy'italanto z'ifeza magana atatu, n'iz'izahabu mirongo itatu.