2 Kings 18:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Eliyakimu mwene Hilikiya na Shebuna na Yowa, basaba umujyanama w'umwami wa Ashūru bati: “Abagaragu bawe turakwinginze, tubwire mu kinyarameya kuko tucyumva. Erega ibyo utubwira mu giheburayi, dore abantu bari ku rukuta bateze amatwi barabyumva!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Eliyakimu, mwene Hilikiyahu, na Shebuna, na Yowa basubiza uwo mufasha wa Senakeribu, bati «Tubabarire utubwire mu rurimi rw’Abaramu kuko turwumva, woye kutuvugisha mu rurimi rw’Abayuda rwumvwa n’aba bantu bari hejuru y’urukuta.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Eliyakimu mwene Hilukiya, na Shebuna na Yowa basubiza Rabushake bati “Turakwinginze, vugana natwe n'abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo aba bantu bari ku nkike babyumve.”