2 Kings 18:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umujyanama w'umwami wa Ashūru arabasubiza ati: “Mbese mwibwira ko databuja yantumye kuri shobuja namwe gusa? Erega yantumye no kuri bariya bicaye ku rukuta, kugira ngo bamenye ko bidatinze bazarya amazirantoki yabo, bakanywa n'inkari zabo kimwe namwe!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umufasha w’ingando arabasubiza ati «Ubwo se murabona ko aya magambo, databuja yantumye kuba ari mwe nyabwira na shobuja wanyu gusa? Ntiyantumye ahubwo kuri aba bantu bicaye ku rukuta, bagiye kurya amabyi yabo bakarenzaho inkari zabo kimwe namwe?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Rabushake arabasubiza ati “Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntiyantumye kuri aba bicaye ku nkike, kugira ngo barire amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”