2 Kings 18:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umujyanama w'umwami wa Ashūru arahaguruka, arangurura mu giheburayi ati: “Nimwumve ubutumwa bw'umwami ukomeye ari we mwami wa Ashūru,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umufasha w’ingando arahagarara, avuga mu ijwi riranguruye mu rurimi rw’Abayuda aya magambo ati «Nimwumve ijambo ry’umwami mukuru, umwami w’Abanyashuru!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Rabushake arahagarara, arangurura ijwi rirenga mu rurimi rw'Abayuda ati “Nimwumve ijambo ry'umwami mukuru, umwami wa Ashuri.