2 Kings 18:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma nzabajyana mu gihugu kimeze nk'icyanyu, gikungahaye ku ngano zivamo imigati no ku mizabibu bengamo divayi, no ku minzenze ikungahaye ku mavuta no ku buki. Aho gupfira hano mwatura aho handi. Nimureke kumvira Hezekiya kuko abayobya ababwira ko Uhoraho azabakiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
mu gihe mugitegereje ko nza nkabajyana mu gihugu kimeze nk’icyanyu, igihugu cy’ingano, igihugu cy’imizabibu yengwamo divayi, mukagira ubugingo ntimushirire ku icumu. Nimureke kumva aya Hezekiya ngo Uhoraho azabakiza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ngo kugeza ubwo azaza akabajyana mu gihugu gihwanye n'icyanyu, kirimo ingano na vino n'imitsima n'inzabibu, n'igihugu kirimo amavuta y'imyelayo n'ubuki. Ngo ntimuzapfa, ahubwo muzarama. Nuko mwe kumvira Hezekiya nabashukashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’