2 Kings 18:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho agendana na Hezekiya amuha gusohoza imigambi ye. Nuko yivumbagatanya ku mwami wa Ashūru ntiyaba akimuhakwaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho yahoranaga na we, agashobora kugera ku byo yashakaga gukora byose. Yigaragambije ku mwami w’Abanyashuru, yanga gukomeza kumukorera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka yabanaga na we, akabashishwa byose aho yajyaga hose. Bukeye agandira umwami wa Ashuri, ntiyaba akimukorera.