2 Kings 19:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Naho wowe Hezekiya, dore ikizakubera ikimenyetso kiranga ibyo mvuga. Uyu mwaka abantu bazarya umwero w'ibyimejeje, umwaka utaha na wo ni uko. Mu mwaka wa gatatu ni bwo muzabiba mugasarura, muzahinga imizabibu mutungwe n'imbuto zayo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
(Nuko Izayi arongera abwira Hezekiya, ati) Naho wowe, dore ikizakubera ikimenyetso: muri uyu mwaka muzarya ibyasigaye mu bibuba, umwaka ukurikiyeho murye ibyimejeje ubwabyo, ariko mu wa gatatu muzabiba, musarure, kandi muzatera imizabibu, murye imbuto zayo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Nuko rero weho Hezekiya, iki ni cyo kizakubera ikimenyetso. Muri uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure, kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.