2 Kings 19:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero ku byerekeye umwami wa Ashūru, Uhoraho aravuga ati: ‘Ntabwo azinjira muri uyu murwa, ntabwo azigera awurasaho umwambi, ntabwo azawutera yifashishije ingabo. Ntabwo azarunda igitaka kugira ngo yurire inkuta ziwuzengurutse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya, avugira ku mwami w’Abanyashuru, ati ’Ntazinjira muri uyu murwa, ntazaharasa imyambi, ntazanategeka abitwaje ingabo kuwuhangara, n’imbere y’inkike zawo, ntazaharunda igitaka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby'umwami wa Ashuri ngo ntabwo azagera kuri uyu murwa, kandi ntazaharasa umwambi we, haba no kuhiyerekanira n'ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kuririraho.