2 Kings 19:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami wa Ashūru amenyeshwa ko Tiruhaka w'Umunyakushi umwami wa Misiri, ari mu nzira aje kumutera. Nuko yongera kohereza intumwa kuri Hezekiya kugira ngo zimubwire ziti:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, umwami w’Abanyashuru yari yumvise iyi nkuru yerekeye Tiruhaka, umwami wa Kushi, ivuga ngo «Dore yakoranyije ingabo zo kukurwanya!» Umwami w’Abanyashuru yongera gutuma kuri Hezekiya, umwami wa Yuda, ngo bamubwire bati
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye uwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhaka umwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteye kukurwanya.” Abyumvise yongera gutuma kuri Hezekiya ati