2 Kings 2:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Eliya ni ko kumusubiza ati: “Unsabye ikintu kiruhije cyane. Icyakora nubasha kumbona igihe Uhoraho aribube akuntwaye birakubera uko unsabye, nyamara nutabibasha nta cyo uri buhabwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aramubwira ati «Usabye ikintu kiruhije. Numbona mu gihe nzaba njyanywe kure yawe, bizakubera uko ubishaka; niba atari byo, ntibizaba.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Eliya aramusubiza ati “Uransaba ikiruhije cyane. Icyakora numbona nkigukurwaho birakubera bityo, ariko nutambona si ko biri bube.”