2 Kings 2:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma afata uwo mwitero Eliya yasize awukubita ku mazi avuga ati: “Uhoraho Imana ya Eliya ari hehe?” Amaze kuyakubitaho yigabanyamo kabiri amwe ajya hepfo andi haruguru, maze Elisha arambuka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Afata wa mwitero, awukubitisha amazi avuga ati «Uhoraho, Imana ya Elisha, ari hehe?» Elisha akubita amazi, amwe ajya ku ruhande rumwe, andi ku rundi, ubwo arambuka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yenda wa mwitero Eliya ataye awukubita amazi, aravuga ati “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?” Amaze gukubita amazi, yigabanyamo kabiri amwe ajya ukwayo, ayandi ukwayo. Elisa aherako arambuka.