2 Kings 2:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara bakomeza kumuhata bamurembeje arabemera ati: “Nimubohereze.” Bohereza abagabo mirongo itanu bamushakisha iminsi itatu, ntibagira uwo babona.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko bakomeza guhatiriza kugeza ubwo bamurembeje, arababwira ati «Nimubohereze!» Bohereza ba bantu mirongo itanu bashaka Eliya mu minsi itatu baramubura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Baramuhata kugeza aho bamurembereje, arabemerera ati “Nimubohereze.” Nuko boherezayo abagabo mirongo itanu bamara iminsi itatu bamushaka, baramubura.