2 Kings 2:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Elisha ava i Yeriko yerekeza i Beteli. Ari mu nzira abana baturutse mu mujyi baramukoba bati: “Genda wa munyaruhara we! Genda!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ava aho ngaho ajya i Beteli. Agenda mu nzira, haza abana bo mu mugi bamuseka, bavuga bati «Genda, wa munyaruhara we! Genda!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye avayo ajya i Beteli. Akiri mu nzira azamuka, haza abahungu bavuye mu mudugudu baramuseka, baramubwira bati “Zamuka wa munyaruhara we! Zamuka wa munyaruhara we!”