2 Kings 20:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubuzima bwawe mbwongereyeho imyaka cumi n'itanu. Wowe n'abatuye uyu murwa nzabakiza umwami wa Ashūru, ndetse nzarinda uyu murwa ngirira ko ndi Uhoraho, mbigirira n'umugaragu wanjye Dawidi.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nkongereye imyaka cumi n’itanu ku gihe wari kuzabaho. Kandi nzagukiza wowe n’uyu murwa, mbagobotore mu nzara z’umwami w’Abanyashuru; nzarinda uyu murwa mbigiriye jye ubwanjye Imana, n’umugaragu wanjye Dawudi.’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ku kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n'itanu, kandi nzagukizanya n'uyu murwa, mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda ku bwanjye no ku bw'umugaragu wanjye Dawidi.’ ”