2 Kings 20:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ezayi aramusubiza ati: “Uhoraho ari buguhe ikimenyetso kikwemeza ko azasohoza icyo yasezeranye. None se wahitamo ko igicucu kiva aho kiri ku ngazi kikagana imbere mu ntambwe icumi, cyangwa kigasubira inyuma ho intambwe icumi?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Izayi aramusubiza ati «Dore ikimenyetso kizakwereka ko Uhoraho azasohoza ijambo yavuze: ese urashaka ko igicucu kijya imbere ho intambwe cumi cyangwa kigasubira inyuma ho izo ntambwe?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yesaya aramusubiza ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. Urashaka ko igicucu kijya imbere intambwe cumi, cyangwa ko gisubira inyuma intambwe cumi?”