2 Kings 21:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Manase umwami w'u Buyuda yakoze ibizira biteye ishozi, yitwaye nabi kurusha Abamori ba kera, yatoje Abayuda gucumura akoresheje ibigirwamana bye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Kubera ko Manase, umwami wa Yuda yakoze amahano, agakora ibibi birusha ibyakozwe n’Abahemori bamubanjirije, kandi agatera Yuda gucumura abasengesha ibigirwamana bye,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ubwo Manase umwami w'Abayuda akoze ibi bizira, agakora ibibi biruta ibyo Abamori bamubanjirije bakoze byose, akononesha Abayuda ibishushanyo bye bisengwa,