2 Kings 21:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Manase yicishije abantu benshi cyane b'inzirakarengane, ku buryo Yeruzalemu yuzuye amaraso. Ubwo bwicanyi bwiyongeraga ku byaha byo gutoza Abayuda gucumura ku Uhoraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uretse ibyo, Manase yamennye n’amaraso y’abantu benshi b’intungane, ayasendereza Yeruzalemu yose, nuko icyo cyaha cyongerwa ku bindi yakoresheje Yuda, aboshya gukora ibidatunganiye Uhoraho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Manase yavushije amaraso menshi y'abatacumuye, kugeza aho yayujurije i Yerusalemu hose, akahasanganya, abyongera ku cyaha cye yoheje Abayuda ngo bacumure, bakore ibyangwa n'Uwiteka.