2 Kings 21:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Manase yisazira amahoro ashyingurwa iwe mu rugo, mu busitani bwa Uza. Umuhungu we Amoni amusimbura ku ngoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Manase aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa mu busitani bw’ingoro ye, bwa bundi bitaga «Ubusitani bwa Uza.» Umuhungu we Amoni amuzungura ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu murima wo ku rugo rwe wari umurima wa Uza, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye.