2 Kings 21:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora abaturage b'u Buyuda bahinduka ibyo byegera byose byicishije umwami Amoni, babimarira ku icumu maze bimika umuhungu we Yosiya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko abaturage b’igihugu bica abagambaniye umwami bose, hanyuma bimika umuhungu we Yoziya, amuzungura ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze abantu b'icyo gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, baherako bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye.