2 Kings 22:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko umunyamabanga Shafani abwira umwami ati: “Umutambyi Hilikiya yanshyikirije iki gitabo.” Nuko Shafani ahita agisomera umwami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma umunyamabanga Shafani yongera kubwira umwami, ati «Umuherezabitambo Hilikiyahu yampaye iki gitabo.» Shafani agisomera umwami.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Shafani umwanditsi arongera abwira umwami ati “Kandi Hilukiya umutambyi ampaye igitabo.” Nuko Shafani agisomera imbere y'umwami.