2 Kings 22:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko umutambyi Hilikiya na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya bajya ku muhanuzikazi Hulida wari utuye ahitwaga “Umudugudu mushya” wa Yeruzalemu. Umugabo we Shalumu mwene Tikuva akaba n'umwuzukuru wa Harehasi, ni we wari ushinzwe imyambaro yo mu Ngoro y'Uhoraho. Izo ntumwa zisobanurira umuhanuzikazi ikizigenza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuherezabitambo Hilikiyahu, na Ahikamu, na Akibori na Shafani, na Asaya, barikora basanga umuhanuzikazi Hulida, umugore w’umugabo Shalumi wari ushinzwe kumenya imyambaro y’imihango yo mu Ngoro, akaba mwene Tikuwa, mwene Harasi. Uwo mugore yari atuye i Yeruzalemu mu rusisiro rwari rwubatswe vuba. Bamaze kumugezaho ubutumwa bahawe,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Hilukiya umutambyi, na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya, baragenda basanga umuhanuzikazi. Hulida muka Shalumu umuhungu wa Tikuva, mwene Haruhasi umubitsi w'imyambaro (kandi uwo mugore yari atuye i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), bavugana na we.