2 Kings 22:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
icyo nateganyirije uyu murwa n'abawutuye, ko nzawuhindura amatongo ukaba ruvumwa. Nyamara wicishije bugufi imbere yanjye urihana, washishimuye imyambaro yawe kandi usuka amarira imbere yanjye. Jyewe rero Uhoraho, ndakumenyesha ko nakumvise:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nuko umaze kubyumva umutima wawe uricuza, wicisha bugufi imbere y’Uhoraho, kandi ushishimura imyambaro yawe ndetse usuka amarira imbere yanjye... ubu rero nanjye ubwanjye nakumvise!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko umutima wawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu n'abaturage baho, ko hazahinduka umusaka n'ikivume ukicisha bugufi imbere y'Uwiteka, ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise, ni ko Uwiteka avuze.