2 Kings 22:20 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
nzaguha kwisazira neza ushyingurwe amahoro, utarebye amahano ngiye kugusha kuri uyu murwa.’ ” Izo ntumwa zigeza ayo magambo ku mwami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera iyo mpamvu nzakureka usange abasokuruza bawe, kandi uzigendere amahoro, uzahambwe utabonye na kimwe mu byago nzateza aha hantu.’» Intumwa zishyira umwami icyo gisubizo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyago nzateza aha hantu.’ ”Baherako baraza babitekerereza umwami.