2 Kings 23:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Akuraho n'amafarasi yari yaragenewe gukoreshwa mu kuramya izuba. Ayo mafarasi yabaga iruhande rw'umuryango w'Ingoro mu byumba biyometseho, hafi y'icyumba cy'inkone yitwaga Natani-Meleki. Yosiya atwika amagare yagenewe kuramya izuba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akuraho amashusho y’amafarasi abami ba Yuda bari barashyiriyeho kubahiriza izuba — ayo mafarasi yabaga ku irembo ry’Ingoro y’Uhoraho, ahagana ku mazu yari akikije Ingoro, ateganye n’icumbi ry’umunyarugo Netani‐Meleki — igare ryashyiriweho kubahiriza izuba na ryo araritwika.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Akuraho amafarashi abami b'Abayuda bari baraterekereje izuba, ahajya mu nzu y'Uwiteka iruhande rw'inzu ya Natanimeleki umunyanzu hahereranye n'urusengero, atwika n'amagare yari yaraterekerejwe izuba.