2 Kings 23:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yosiya akiri muri ibyo abona imva zari ku misozi, yoherezayo abantu bazana amagufwa bayatwikira ku rutambiro, ruba rurahumanye hakurikijwe ijambo ry'Uhoraho ryavuzwe na wa muhanuzi wabitangaje mbere.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Yoziya akebutse abona imva aho ngaho ku musozi, atuma abantu gutoragura amagufa yo muri izo mva ayatwikira ku rutambiro, urwo rutambiro ararwangiza nk’uko byari byarahanuwe na wa muntu w’Imana igihe Yerobowamu yari ahagaze hafi yarwo, ari ku munsi mukuru.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yosiya agikora ibyo, arakebuka abona ibituro byari ku musozi. Yohereza abantu bataburura amagufwa muri ibyo bituro, ayatwikira kuri icyo gicaniro aracyangiza, nk'uko ijambo ry'Uwiteka ryari riri wa muntu w'Imana yari yaravuze.