2 Kings 23:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero nta mwami mu bamubanjirije cyangwa mu bamukurikiye wagejeje ahe, kugira ngo yiyegurire Uhoraho n'umutima we wose, n'ubuzima bwe bwose, n'imbaraga ze zose nk'uko byanditswe mu Mategeko ya Musa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta wundi mwami wigeze abaho mbere ye wiyeguriye Imana nka we n’umutima we wose, n’amagara ye yose, n’imbaraga ze zose, nk’uko Itegeko rya Musa ryabisabaga, na nyuma ye nta wundi wabonetse bahwanye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nta mwami mu bamubanjirije wari uhwanye na we, wahindukiriye Uwiteka n'umutima we wose n'ubugingo bwe bwose n'imbaraga ze zose, akurikije amategeko ya Mose yose, ndetse no mu bamuherutse nta wahwanye na we.