2 Kings 23:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni cyo cyatumye Uhoraho avuga ati: “Nzamenesha Abayuda bamve imbere nk'uko namenesheje Abisiraheli bakamva imbere, bityo nzihakana Yeruzalemu umurwa nitoranyirije, n'Ingoro nari narasezeranye ko nzajya nigaragarizamo.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu Uhoraho yavuze ati «Nzakura Yuda imbere yanjye nk’uko nahakuye Israheli, kandi nzihakana Yeruzalemu, umurwa nitoranyirije n’Ingoro nari naravugiyeho ko ari yo izabamo izina ryanjye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka aravuga ati “Nzakura Abayuda imbere yanjye nk'uko nakuyeho Abisirayeli, kandi nzahakana Yerusalemu iyo, umurwa nitoranirije n'inzu nari naravuzeho nti ‘Ni mo izina ryanjye rizaba.’ ”