2 Kings 23:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami ahagarara iruhande rw'inkingi y'Ingoro, asezeranira bushya Uhoraho ko bazamuyoboka bakitondera amabwiriza ye, n'inyigisho ze n'amateka ye babikuye ku mutima, kugira ngo basohoze Isezerano nk'uko ryanditswe muri icyo gitabo. Nuko buri wese yiyemerera iryo Sezerano.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze ahagarara iruhande rw’inkingi y’Ingoro, asezeranira Uhoraho ko azamukurikira, akubahiriza amategeko, amabwiriza n’amateka bye, n’umutima we wose n’amagara ye yose, kugira ngo ibyanditswe muri icyo gitabo cy’Isezerano byuzuzwe. Abantu bose biyemeza na bo iryo Sezerano.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze umwami ahagarara iruhande rw'inkingi, asezeranira imbere y'Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n'ibyo yahamije, n'amateka ye abishyizeho umutima we wose n'ubugingo bwe bwose, kugira ngo asohoze amagambo y'iryo sezerano ryanditswe muri icyo gitabo. Maze abantu bose barahagarara bihamiriza iryo sezerano.