2 Kings 23:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abakuru mu ngabo ze bashyira umurambo we mu igare, bawujyana i Yeruzalemu bawushyingura mu mva ye. Hanyuma abaturage b'u Buyuda bimika umuhungu we Yowahazi, amusimbura ku ngoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amaze gutanga, abagaragu be bahetse umurambo we mu igare, bawuvana i Megido bawujyana i Yeruzalemu, bawushyingura mu mva ye. Abaturage bafata Yowakazi mwene Yoziya, bamusiga amavuta maze baramwimika, azungura se ku ngoma.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abagaragu be bakura intumbi ye i Megido, bayishyira mu igare ry'intambara bamujyana i Yerusalemu, bamuhamba mu mva ye.Abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimikisha amavuta bamugira umwami, yima ingoma ya se.