2 Kings 23:33 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Neko umwami wa Misiri amugira imbohe i Ribula mu ntara ya Hamati. Bityo amukura ku ngoma i Yeruzalemu kandi yaka igihugu cy'u Buyuda umusoro wa toni eshatu z'ifeza, n'ibiro mirongo itanu by'izahabu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Farawo Neko yamufungiye i Ribula mu gihugu cya Hamati, agira ngo amukure ku ngoma i Yeruzalemu. Muri icyo gihe Farawo Neko ategeka igihugu cya Yuda gutanga umusoro w’amatalenta ijana ya feza n’amatalenta icumi ya zahabu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma Farawo Neko amubohera i Ribula mu gihugu cy'i Hamati, kugira ngo adategeka i Yerusalemu. Abo mu gihugu cy'Abayuda abaca icyiru cy'italanto z'ifeza ijana, n'italanto imwe y'izahabu.