2 Kings 23:34 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma Neko yimika Eliyakimu mwene Yosiya, aba ari na we usimbura se ku ngoma. Neko amuhindura izina amwita Yoyakimu. Naho Yowahazi amujyana mu Misiri ari na ho yaguye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yimika Eliyakimu mwene Yoziya, azungura se ku ngoma, ariko Farawo amuhindura izina, amwita Yoyakimu. Naho Yowakazi we aramufunga, amujyana mu Misiri agwayo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Farawo Neko yimika Eliyakimu mwene Yosiya asimbura se ku ngoma, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Nuko avanayo Yowahazi, amujyana muri Egiputa agwayo.