2 Kings 23:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yoyakimu yaka imisoro y'ifeza abaturage b'u Buyuda zingana n'izo Neko yategetse, bityo yaka abaturage b'igihugu cye imisoro y'ifeza n'izahabu akurikije amikoro ya buri muturage, ayashyikiriza Neko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yoyakimu aha Farawo feza na zahabu. Kugira ngo abone ibyategetswe na Farawo, ashyiraho umusoro mu gihugu: ahata abaturage bose gutanga feza na zahabu bakurikije ubutunzi bwa buri wese, nuko abiha Farawo Neko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yehoyakimu aha Farawo izo feza n'izahabu, ariko ategeka abo mu gihugu cy'Abayuda ko ari bo bazitanga nk'uko Farawo yategetse. Yaka umuntu wese wo mu gihugu ifeza n'izahabu uko yazibacaga, ngo abihe Farawo Neko.