2 Kings 23:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Yosiya atumiza abatambyi bose bari mu mijyi y'u Buyuda, uhereye i Geba mu majyaruguru ukageza i Bērisheba mu majyepfo, kandi ahumanya ahasengerwaga abo batambyi boserezaga imibavu. I Yeruzalemu ibumoso bwa buri rembo hari ahasengerwaga, Yosiya arahasenya harimo n'ahasengerwaga ku irembo rya Yozuwe umuyobozi w'umurwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yoziya atumiza abaherezabitambo bo mu migi ya Yuda, hanyuma yandavuza amasengero y’ahirengeye, aho abo baherezabitambo batwikiraga imibavu, guhera i Geba kugeza i Berisheba. Asenya n’urusengero bambarizagamo amasekurume y’ihene, rwari iruhande rw’umuryango w’umutware w’umugi Yozuwe, ibumoso bwawo winjira mu mugi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Akura abatambyi bose bo mu midugudu y'i Buyuda, yangiza ingoro aho abatambyi boserezaga imibavu, uhereye i Geba ukageza i Bērisheba, asenya ingoro zo ku marembo, imwe yari ku irembo ryo kwa Yosuwa igisonga cy'umurwa, iyindi yari ibumoso bw'irembo ry'uwo murwa.