2 Kings 24:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yoyakini umwami w'u Buyuda yishyira mu maboko y'umwami wa Babiloniya, we na nyina n'abakuru b'ingabo, n'ibyegera bye n'izindi nkoramutima ze. Nebukadinezari ahita abagira imfungwa. Hari mu mwaka wa munani ari ku ngoma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Yoyakini, umwami wa Yuda aritanga, yiha umwami wa Babiloni, we na nyina, n’abagaragu be, n’ibikomangoma bye n’abatware be. Umwami wa Babiloni arabafata arabafunga, ubwo hari mu mwaka wa munani w’ingoma ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Yehoyakini umwami w'Abayuda arasohoka yitanga kuri uwo mwami w'i Babuloni, we na nyina n'abagaragu be, n'ibikomangoma bye n'abatware be. Uwo mwami w'i Babuloni, mu mwaka wa munani ari ku ngoma ni bwo yafashe Yehoyakini.